Umushinga wo kubaka urugomero rw'amashanyarazi rwa Nyabarongo II (MW
43.5) ruzatwara amafaranga agera kuri Miliyali 149,800,000,000 Rwf nkuko bigaragara mu gitabo ‘The Citizens Guide’ cyateguwe na
@CladhoRwa ku bufatanye na
@RwandaFinance, gikubiyemo amakuru ajyanye n’Ingengo y’Imari y’Umwaka wa 2026/2027.
Muri Kanama uyu mwaka, Ikigo cy'lgihugu gishinzwe Ingufu
@reg_rwanda cyatangaje ko imirimo yo kubaka urugomero rw'amashanyarazi rwa Nyabarongo Il igeze ku kigero cya 75%, aho abari kurwubaka bakomeje gukora amanywa nijoro kugira ngo ruzuzure mu mpera za 2027.
REG yavuze ko uyu mushinga ukomeje kugenda neza, aho imirimo yihutishwa hagamijwe kugira ngo uru rugomero rutangire gutanga umusaruro mu gihe cyateganyijwe.
Nyabarongo II ni umwe mu mishinga minini
y'ingufu u Rwanda rwagize, aho ruzatanga megawati 43,5 MW z'amashanyarazi nirumara kuzura.
#SobanukirwaIngengoYImari