Kuri uyu wa Kane, Abaturage bo mu Karere ka Ngororero bashyikirijwe inzu 200 bubakiwe nyuma yo gusenyerwa n’ibiza byo mu 2023, binyuze mu mushinga CERC ushyirwa mu bikorwa na Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) ku bufatanye na Banki y’Isi.
Minisitiri ushinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, Maj. Gen (Rtd) Albert Murasira yasabye abahawe izi nzu kuzifata neza, bagakomeza gushyira mu bikorwa ingamba zo gukumira no kugabanya ingaruka z’ibiza, cyane cyane muri ibi bihe hateganyijwe imvura nyinshi y’Umuhindo.
Ni igikorwa kizakomeza, aho abasenyewe n’ibiza mu turere twa Ngororero, Muhanga, Rutsiro, Nyabihu, Karongi, Burera na Rubavu, bazashyikirizwa inzu nshya 3,059. Muri rusange, abaturage bagezweho n’ingaruka z’ibiza muri utu turere basaniwe ndetse bubakirwa inzu 5,096.
#UmunotaNews