Mu Nama y’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye
#UNGA81 irimo kubera i New York, Minisitiri w’Intebe Nsengiyumva yagiranye ibiganiro n’abayobozi b’ibihugu mpuzamahanga byo kubungabunga ibidukikije, hagamijwe gushimangira ubufatanye mu gushyigikira gahunda z’iterambere ry’u Rwanda no kutangiza ikirere.
Mu biganiro yagiranye na Madamu Mafalda Duarte, Umuyobozi Mukuru w’Ikigega Mpuzamahanga cyo kubungabunga Ibidukikije, Minisitiri w’Intebe yagaragaje umusaruro w’umushinga wa
@GreenGicumbi , banaganira ku buryo bwo kurushaho kunoza ubufatanye no kongera imari igenerwa ibikorwa byo guhangana n’ingaruka z’ihinduka ry’ibihe, hagamijwe kongera ubushobozi bw’u Rwanda bwo guhangana nazo ndetse no guteza imbere ubukungu butangiza ibidukikije.
Mu biganiro yagiranye na Ibrahima Cheikh Diong, Umuyobozi Mukuru w’Ikigega Gishinzwe kugoboka ibihugu byibasirwa n’ingaruka z’ihinduka ry’ibihe, Minisitiri w’Intebe Nsengiyumva yashimiye intambwe imaze guterwa mu gucunga iki Kigega, anashimangira ko u Rwanda ruzakomeza kugishyigikira.
U Rwanda rukomeje kandi gushyigikira uburyo bwo kubona amikoro akenewe, agera kuri bose kandi afasha mu gukemura ibibazo bihari kugira ngo ibyo Isi yiyemeje bishyirwe mu bikorwa kandi bitange umusaruro ufatika.
@RwandaOGS @PrimatureRwanda @Gicumbi_Rwanda @RwandaLocalGov @GreenFundRw @rwandaNorth