Muri iri huriro ry’urubyiruko ryateguwe muri gahunda ya
#iAccelarator7, rigamije gushishikariza urubyiruko kwishakamo ibisubizo by’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe, n’iby’ubuzima bw’imyororokere twaganirijwe n’impuguke, hagamijwe gushaka ibisubizo ku bibazo byugarije urubyiruko.
Dr. Aline Uwimana, Umuyobozi ushinzwe Ubuzima bw’Umubyeyi n’Umwana mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) yabwiye abitabiriye
#iAccelerator7 :
“Twabonye ibitekerezo byinshi byiza hano uyu munsi, ariko inshingano zacu ntizigarukira ku kubibona gusa. Tugomba gushyiraho uburyo bwo kubishyigikira, kubiteza imbere no kubifasha kugera ku rubyiruko n’imiryango bibikeneye.”
Yakomeje agira ati: “Urubyiruko ntirukeneye amakuru gusa. Rukeneye amakuru nyayo, yizewe kandi ashobora kubafasha gufata ibyemezo byiza. Twese dufite uruhare mu kubafasha kubona ayo makuru ku gihe. Twese dufite inshingano yo gufasha urubyiruko rwacu kugera ku makuru meza. Ababyeyi, abakozi bo mu nzego z’ubuzima, abafatanyabikorwa n’abandi bose tugomba gufatanya kugira ngo amakuru yizewe agere ku rubyiruko, kandi agere ku gihe.”