Kuri uyu munsi, twitabiriye umuhango wo gusoza gahunda zitandukanye zagenewe abana n'urubyiruko mu gihe bamaze mu biruhuko, gahunda yiswe ‘’Active Holidays 2026’’ yateguwe ku bufatanye na @Yego_Kimisagara . Iyi gahunda yitabiriwe n’abana bagera ku 160, bigishwa imikino itandukanye harimo basketball, volleyball, handball, football hamwe no kubyina imbyino Nyarwanda mu rwego rwo gusigasira umuco Nyarwanda n’umurage wacu, bagiye bafashwa n’abatoza muri ibyo byiciro. .@ElodieShami, Umuyobozi wa Imbuto Foundation yabwiye abitabiriye gahunda yo gusoza ‘’Active Holidays’’ ko intego nyamukuru y’iyi gahunda yari uguhuza abana no kubafasha gukoresha neza igihe cy’ibiruhuko, bakora imyitozo ngororamubiri ndetse banahabwa ibindi biganiro bijyanye no kubungabunga neza ubuzima bwabo. Yakomeje agira ati ‘’Iyi gahunda ntabwo yari iyo kwidagadura gusa, yari n'igihe cyiza cyo kwita ku mwana mu mikurire ye yose kugira ngo azakure afite ubumenyi, uburere, n’ubuzima bwiza buzira umuze. Abana bari muri iyi programme bayobowe n’abatoza babifitiye ubumenyi. Ibi byabafashije kutajya mubindi birangaza abana harimo urugomo, ibiyobyabwenge, ibigare bibi ndetse no kwigunga ahubwo wabaye umwanya wo kuruhura ubwonko, kwirinda ingeso mbi, n’ibindi’’. #ImbutoEngages

Aug 28, 2026 · 3:23 PM UTC

56
105
6,872
Sort replies: Relevant Recent Liked