Mu izina ry’abagororwa basoje aya mahugurwa, Mukamacumu Theresie, yashimye inyigisho bahawe kuko zabagaragarije ko Igihugu kibitayeho nubwo batatiye igihango cy'Ubunyarwanda bakagira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi; asobanura ko nyuma y'aya mahugurwa biyemeje ibi bikurikira:
👉Gufatanya n’abandi Banyarwanda mu kubaka Igihugu no gusigasira ibyagezweho,
👉Kurushaho gushimira Nyakubahwa Perezida wa Republika y’u Rwanda, Kagame Paul, uko ayoboye Igihugu kigendera ku mategeko kandi gishyira umuturage ku isonga,
👉Kuba igisubizo aho kuba ikibazo mu Banyarwanda,
👉Kuba umusemburo w’amahoro aho turi hose,
👉Gusobanurira abo dusanze ko icyaha ari kibi uko cyaba kimeze kose,
👉Kubwiza ukuri abo twakoreye icyaha, kubasaba imbabazi no kwiyunga na bo,
👉Kubwiza ukuri imiryango yacu, kubasaba imbabazi no kwiyunga na bo,
👉Guharanira kwigira no kwiteza imbere no guteza imbere Igihugu muri rusange,
👉Guhindura imyumvire n’imitekerereze,
👉Kubahiriza gahunda za Leta no kugendera ku ndangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda,
👉Kwirinda ingengabitekerezo ya Jenosiside no kwamagana uwo ari we wese wadusubiza mu mateka mabi twanyuzemo.
Uyu munsi, Umuyobozi Nshingwabikorwa ushinzwe Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Ubudaheranwa,
@alice_kayumba, yasoje icyiciro cya 9 cy’amahugurwa ku kwimakaza Ubumwe n’Ubudaheranwa agenewe abahamijwe kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bitegura gusoza ibihano, yaberaga mu Igororero rya Nyamagabe kuva ku wa 31 Kanama 2026.
Yasabye abagororwa 78 b’abagore bayitabiriye, ko inyigisho bahawe bakwiye kuzizirikana iteka zikabafasha guhinduka nyakuri biyemeza gutangira urugendo rushya rwubaka, ruzira amacakubiri n’ingengabitekerezo ya jenoside, ahubwo rushingiye ku mahitamo meza yo KUBA UMWE.
Yasabye imiryango yabo ndetse n’umuryango nyarwanda muri rusange kwakira neza abarangiza ibihano, bakabagirira icyizere kuko bagororotse.
Ati, “Ni ngombwa kongera kubana na bo nta kwishishanya n’urwikekwe, ahubwo mukabafasha gufatanya n’abandi mu rugendo rwo kwimakaza Ubumwe n’Ubudaheranwa.”
Kuva aya mahugurwa atangiye umwaka ushize, hamaze guhugurwa abagororwa 2.103 barimo abagabo 1899 n'abagore 204.