This is the official X account of the Ministry of National Unity and Civic Engagement - MINUBUMWE. Email: info@minubumwe.gov.rw

KG 7 Ave, Kigali, GASABO
"Urubyiruko ni mwe mufite igihe kinini cyo kubaho, icyizere cy’ubuzima cyarazamutse kubera ingamba za Leta zo guteza imbere Igihugu. Ntabwo urubyiruko rufite ingeso mbi, ruri mu businzi, rushobora kwiga kandi umuntu ntiyakwiteza imbere adafite ubwenge kandi ubwenge burarahuhwa, buri mu ishuri kandi ntiwakwiga ngo ufate ibiyobyabwenge n'ibyuma byaragusabitse. Mureke rero duhuze imbaraga tubihashye." - Minisitiri @DrDamascene. #SoberGen #HeheNicyuma
Uyu munsi, Minisitiri @DrDamascene n’abandi bayobozi, bifatanyije n’urubyiruko rwo mu Karere ka @RusiziDistrict mu Muganda wihariye w’Urubyiruko usoza ukwezi kwa Cyenda wahujwe n’ubukangurambaga bwo kurwanya inyobwa ry’inzoga zitujuje ubuziranenge zizwi nk'Ibyuma, n’ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge, ndetse no gushishikariza urubyiruko kugira imyitwarire iboneye, bihesha agaciro. Iki gikorwa cyabimburiwe n’ihangwa ry’umuhanda w’umugenderano mu Kagari ka Kamatita mu Murenge wa Gihundwe. #SoberGen #HeheNicyuma
2
57
61
1,742
"Mbere y'iyi gahunda yo guca inzoga zitujuje ubuziranenge mwita Ibyuma abubaka inzu barakubwiraga bati ‘abafundi iyo ugeze saa yine urababura batangiye kwinywera ibyuma basinze', abandi bakamanuka ku bikwa bakikubita hasi, kandi ugasanga izo nzoga bazisutse mu ducupa tw’amazi bakabeshya ko ari amazi banywa, hashira iminota 30 ugasanga umuntu aradabagira adashobora guhagarara. Kuva Leta yafata icyemezo cyo kuzica abubakisha barakubwira bati ‘tubona abakozi bagakora kugeza ku mugoroba kandi bafite imbaraga.' Ni yo mpamvu gahunda yo guca Ibyuma tugomba kuyongeramo imbaraga kandi twese hamwe, dufatanyije." - Minisitiri @DrDamascene.
Uyu munsi, Minisitiri @DrDamascene n’abandi bayobozi, bifatanyije n’urubyiruko rwo mu Karere ka @RusiziDistrict mu Muganda wihariye w’Urubyiruko usoza ukwezi kwa Cyenda wahujwe n’ubukangurambaga bwo kurwanya inyobwa ry’inzoga zitujuje ubuziranenge zizwi nk'Ibyuma, n’ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge, ndetse no gushishikariza urubyiruko kugira imyitwarire iboneye, bihesha agaciro. Iki gikorwa cyabimburiwe n’ihangwa ry’umuhanda w’umugenderano mu Kagari ka Kamatita mu Murenge wa Gihundwe. #SoberGen #HeheNicyuma
1
67
67
567
"U Rwanda rugiye kumara imyaka 32 ruhagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi; byasabye imbaraga z’abasore n’inkumi bitanze ku rugamba, benshi banarugwaho. Jenoside imaze guhagarikwa u Rwanda rumaze gukoresha imbaraga nyinshi rwubaka Igihugu, tumaze kugera kuri byinshi. Kubigeraho ni uko dufite abaturage bazima, ariko izi nzoga z'Ibyuma zari zimaze kuba icyorezo. Ibyo tumaze kubaka nyuma ya Jenoside tudahagaritse ingaruka z’Ibyuma byasenyuka, tugasubira inyuma." - Minisitiri @DrDamascene. #SoberGen #HeheNicyuma
Uyu munsi, Minisitiri @DrDamascene n’abandi bayobozi, bifatanyije n’urubyiruko rwo mu Karere ka @RusiziDistrict mu Muganda wihariye w’Urubyiruko usoza ukwezi kwa Cyenda wahujwe n’ubukangurambaga bwo kurwanya inyobwa ry’inzoga zitujuje ubuziranenge zizwi nk'Ibyuma, n’ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge, ndetse no gushishikariza urubyiruko kugira imyitwarire iboneye, bihesha agaciro. Iki gikorwa cyabimburiwe n’ihangwa ry’umuhanda w’umugenderano mu Kagari ka Kamatita mu Murenge wa Gihundwe. #SoberGen #HeheNicyuma
1
74
76
1,249
"Leta nk’umubyeyi urebera abaturage bayo, imaze gusanga izi nzoga z'Ibyuma ari ikibazo yafashe icyemezo cyo kuzica. Kuzica ni itegeko, ni amahitamo Leta yafashe. Zaracitse rwose ku kigero kinini ariko hari abakizihishe, bataratandukana n’Ibyuma bakibibitse ahantu, bibwira ko Leta izageraho igacogora, ijisho ryayo rigahuga, bagahishura ibyo bikarito, bakongera bakabinywa. Niba uzi umuntu wabitse Ibyuma dutungire agatoki ariko unamubwire ngo ubitse uburozi." - Minisitiri @DrDamascene #SoberGen #HeheNicyuma
Uyu munsi, Minisitiri @DrDamascene n’abandi bayobozi, bifatanyije n’urubyiruko rwo mu Karere ka @RusiziDistrict mu Muganda wihariye w’Urubyiruko usoza ukwezi kwa Cyenda wahujwe n’ubukangurambaga bwo kurwanya inyobwa ry’inzoga zitujuje ubuziranenge zizwi nk'Ibyuma, n’ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge, ndetse no gushishikariza urubyiruko kugira imyitwarire iboneye, bihesha agaciro. Iki gikorwa cyabimburiwe n’ihangwa ry’umuhanda w’umugenderano mu Kagari ka Kamatita mu Murenge wa Gihundwe. #SoberGen #HeheNicyuma
66
69
1,630
"Umuryango utekanye ni yo soko ya byose. Icyo bivuga ni uko umuryango utekanye uba ufite ubuzima bwiza, imibereho myiza, ubukungu, iterambere, wishoboye. Umuryango ntushobora gutekana no kugira imibereho myiza igihe umwe mu bawugize cyangwa bose bafite ikibazo cyo gutakaza indangagaciro. Kimwe muri byo ni ugusabikwa n’ubusinzi buturuka ku nzoga zitujuje ubuziranenge zizwi nk’Ibyuma n’izindi zose. Icyuma murakizi? Icyuma kirakata, kiratema, kiraca, bivuze ko n’iyo kigiye mu mubiri w'umuntu kirawuca, gica umwijima, gica impyiko, gica igifu, byose birashira." "Kurwanya ibyuma ni igitego tugomba gutsinda, ntabwo ari amahitamo, ni inshingano. Tubifate nk’ibyacu kuko ni twe bifitiye inyungu." Ubutumwa Minisitiri @DrDamascene yahaye abaturage nyuma y'Umuganda, ku kibuga cy'Urwunge rw'Amashuri rwa Muhari, mu Murenge wa Gihundwe, Akarere ka @RusiziDistrict. #SoberGen #HeheNicyuma
Uyu munsi, Minisitiri @DrDamascene n’abandi bayobozi, bifatanyije n’urubyiruko rwo mu Karere ka @RusiziDistrict mu Muganda wihariye w’Urubyiruko usoza ukwezi kwa Cyenda wahujwe n’ubukangurambaga bwo kurwanya inyobwa ry’inzoga zitujuje ubuziranenge zizwi nk'Ibyuma, n’ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge, ndetse no gushishikariza urubyiruko kugira imyitwarire iboneye, bihesha agaciro. Iki gikorwa cyabimburiwe n’ihangwa ry’umuhanda w’umugenderano mu Kagari ka Kamatita mu Murenge wa Gihundwe. #SoberGen #HeheNicyuma
1
76
78
1,612

6
110
159
13,430
"It is high time we increase support to the keepers of genuine truth, especially those who courageously tell our story including the Genocide against the Tutsi and its consequences. MINUBUMWE will continue to stand with "Dialogue", to pursue its cause to preserve our history and combat misinformation, not just in Rwanda, but also regionally and globally." …………………………………………………………….. "Il est grand temps d’accroître notre soutien à ceux qui préservent la vérité authentique, en particulier à ceux qui racontent courageusement notre histoire, notamment celle du génocide perpétré contre les Tutsi et de ses conséquences. Le MINUBUMWE continuera à soutenir La Revue Dialogue dans la poursuite de sa mission de préservation de notre histoire et de lutte contre la désinformation, non seulement au Rwanda, mais aussi aux niveaux régional et mondial." - @Emahoro1, Permanent Secretary | MINUBUMWE.
Dr. @AlexMvuka unpacked the FDLR’s evolution, its influence within the #DRC, and the complex challenges of demobilisation; raising critical questions about its continued security implications for #Rwanda and the wider Great Lakes region.
1
76
74
1,204
"We are confronted by a world where the use of technology has on the negative side facilitated the spread of hate speech, misinformation and is exacerbating the divide especially through destructive social media platforms mainly operating abroad." ……………………………………………………………….. "Nous sommes confrontés à un monde où l’utilisation de la technologie a, d’un côté négatif, facilité la propagation des discours de haine et de la désinformation, tout en exacerbant les divisions, notamment à travers des plateformes de réseaux sociaux destructrices, principalement opérées depuis l’étranger." - @Emahoro1, Permanent Secretary | MINUBUMWE.
Amb. Joseph Mutaboba warned that genocide ideology did not end in 1994 but continues to manifest across the Great Lakes region. A reminder of the need to recognise, confront and dismantle ideologies that fuel hatred and violence.
41
41
924
"Dialogue Review since its inception 64 years ago, has become a space to share intellectual ideas and foster an informed debate on issues affecting our society. This has remained its cause and it is highly commendable and much needed to ensure we nurture thoughtful conversations that shape our understanding and ultimately inform what we do." ………………………………………………………………… "Depuis sa création il y a 64 ans, La Revue Dialogue est devenue un espace de partage d’idées intellectuelles et de promotion d’un débat éclairé sur les questions qui touchent notre société. Cette mission est restée au cœur de son action et mérite d’être hautement saluée. Elle demeure plus que jamais nécessaire pour favoriser des échanges constructifs qui façonnent notre compréhension et, en définitive, éclairent nos actions." - @Emahoro1, Permanent Secretary | MINUBUMWE
During a panel discussion moderated by @SandraShenge, Hon. Antoine Mugesera shared insights on the history of genocide in the #DRC, Amb. Joseph Mutaboba discussed genocide ideology in the Great Lakes region, and Dr. @AlexMvuka explored the FDLR’s role in regional conflicts.
47
50
1,084
This evening at the @KigaliLibrary, Permanent Secretary @Emahoro1 joins a community of researchers, writers, authors and youth for the presentation of Special Edition No. 211 of Dialogue Review, discussing peace in the Great Lakes region, and the challenges including the spread of genocide ideology in the region.
Ce vendredi 25 septembre, Dialogue présentera une édition spéciale du Dialogue n°211 : « La paix dans la région des Grands Lacs – Un essai d’analyse ». Le Dr @AlexMvuka, l’Hon. Antoine Mugesera et l’Amb. Joseph Mutaboba y apporteront leur réflexion sur la paix dans la région.
80
84
2,698
Mu izina ry’abagororwa basoje aya mahugurwa, Mukamacumu Theresie, yashimye inyigisho bahawe kuko zabagaragarije ko Igihugu kibitayeho nubwo batatiye igihango cy'Ubunyarwanda bakagira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi; asobanura ko nyuma y'aya mahugurwa biyemeje ibi bikurikira: 👉Gufatanya n’abandi Banyarwanda mu kubaka Igihugu no gusigasira ibyagezweho, 👉Kurushaho gushimira Nyakubahwa Perezida wa Republika y’u Rwanda, Kagame Paul, uko ayoboye Igihugu kigendera ku mategeko kandi gishyira umuturage ku isonga, 👉Kuba igisubizo aho kuba ikibazo mu Banyarwanda, 👉Kuba umusemburo w’amahoro aho turi hose, 👉Gusobanurira abo dusanze ko icyaha ari kibi uko cyaba kimeze kose, 👉Kubwiza ukuri abo twakoreye icyaha, kubasaba imbabazi no kwiyunga na bo, 👉Kubwiza ukuri imiryango yacu, kubasaba imbabazi no kwiyunga na bo, 👉Guharanira kwigira no kwiteza imbere no guteza imbere Igihugu muri rusange, 👉Guhindura imyumvire n’imitekerereze, 👉Kubahiriza gahunda za Leta no kugendera ku ndangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda, 👉Kwirinda ingengabitekerezo ya Jenosiside no kwamagana uwo ari we wese wadusubiza mu mateka mabi twanyuzemo.
Uyu munsi, Umuyobozi Nshingwabikorwa ushinzwe Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Ubudaheranwa, @alice_kayumba, yasoje icyiciro cya 9 cy’amahugurwa ku kwimakaza Ubumwe n’Ubudaheranwa agenewe abahamijwe kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bitegura gusoza ibihano, yaberaga mu Igororero rya Nyamagabe kuva ku wa 31 Kanama 2026. Yasabye abagororwa 78 b’abagore bayitabiriye, ko inyigisho bahawe bakwiye kuzizirikana iteka zikabafasha guhinduka nyakuri biyemeza gutangira urugendo rushya rwubaka, ruzira amacakubiri n’ingengabitekerezo ya jenoside, ahubwo rushingiye ku mahitamo meza yo KUBA UMWE. Yasabye imiryango yabo ndetse n’umuryango nyarwanda muri rusange kwakira neza abarangiza ibihano, bakabagirira icyizere kuko bagororotse. Ati, “Ni ngombwa kongera kubana na bo nta kwishishanya n’urwikekwe, ahubwo mukabafasha gufatanya n’abandi mu rugendo rwo kwimakaza Ubumwe n’Ubudaheranwa.” Kuva aya mahugurwa atangiye umwaka ushize, hamaze guhugurwa abagororwa 2.103 barimo abagabo 1899 n'abagore 204.
75
78
873

87
90
2,109
"Imiryango yanyu na yo muyibwize ukuri, uwumva hari aho atarabwiza ukuri abana be, abuzukuru be, basaza be, ibyo wababeshye uve hano ufashe umwanzuro wo gutaha ukababwiza ukuri. Ibyo wakoze muri Jenoside yakorewe Abatutsi batazi, ibyo wabonye, ibyo wigishijwe n’urujijo wabashyizemo, ukwiye kubibasobanurira mu kuri. Kwerura ukemera ko wishe ni ibintu bigoye ariko ntabwo ari ibintu bidashoboka, birashoboka. Ubwiyunge buhera mu kuri, no gukira ku mutima bihera mu kuri. Nimugende mufashe imiryango yanyu, mubavane mu rujijo." Ubutumwa Minisitiri @DrDamascene yahaye abahamijwe kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bitegura gusoza ibihano, bari mu mahugurwa ku kwimakaza Ubumwe n'Ubudaheranwa, mu Igororero rya Nyamagabe.
Uyu munsi, Minisitiri @DrDamascene yaganirije abagore bitabiriye icyiciro cya 9 cy’amahugurwa agenewe abahamijwe kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bitegura gusoza ibihano, abera mu Igororero rya Nyamagabe kuva ku wa 31 Kanama 2026. Yabasabye ko nibasubira mu miryango yabo bazaharanira kuba Abanyarwanda bakunda Igihugu cyabo, bashyigikira umurongo Igihugu cyiyemeje kugenderaho wo kubumbatira Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda; bimakaza imibanire myiza n’abo basanze, barwanya amacakubiri n’ingengabitekerezo ya jenoside, bakumira isubiracyaha; kandi babwiza ukuri abo mu miryango yabo ku ruhare bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
89
98
1,857
"Icyo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi babategerejeho ni ukubabona mwarahindutse. Akeneye ko umwereka ko koko wahindutse, wagororotse, utari ya Nterahamwe yirirwaga imuhiga, imuhigira abavandimwe mu 1994. Ukwiye guhinduka rero, akabona ko utakiri Interahamwe, uri Umunyarwanda wakoresheje uko bikwiye amahirwe Leta yaguhaye yo kwitandukanya n’ingengabitekerezo ya jenoside. Ni icyo imiryango yanyu itegereje, ni icyo n’abandi Banyarwanda bategereje." Ubutumwa Min. @DrDamascene yahaye abahamijwe kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bitegura gusoza ibihano bagasubira mu muryango nyarwanda.
Uyu munsi, Minisitiri @DrDamascene yaganirije abagore bitabiriye icyiciro cya 9 cy’amahugurwa agenewe abahamijwe kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bitegura gusoza ibihano, abera mu Igororero rya Nyamagabe kuva ku wa 31 Kanama 2026. Yabasabye ko nibasubira mu miryango yabo bazaharanira kuba Abanyarwanda bakunda Igihugu cyabo, bashyigikira umurongo Igihugu cyiyemeje kugenderaho wo kubumbatira Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda; bimakaza imibanire myiza n’abo basanze, barwanya amacakubiri n’ingengabitekerezo ya jenoside, bakumira isubiracyaha; kandi babwiza ukuri abo mu miryango yabo ku ruhare bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
1
95
96
2,224

4
104
109
5,498
Iki gitondo ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, Umunyamabanga Uhoraho muri MINUBUMWE @Emahoro1 yaganiriye n’urubyiruko rwiganjemo abakoresha imbuga nkoranyambaga bahujwe na @VisionJeunesse2 n’abafatanyabikorwa bayo ku nsanganyamatsiko igira iti: “Kwubaka ubudaheranwa mu kurwanya imvugo z’urwango no kwimakaza amahoro hakoreshejwe ikoranabuhanga.” Inama yari igamije kwongerera urubyiruko ubushobozi, gukora ubukangurambaga, gukomeza ubufatanye bw’inzego zitandukanye mu kurwanya no gukumira imvugo zihembera urwango, amakuru y'ibinyoma, n'imvugo zibiba amacakubiri, hashyirwa imbere ihanahanamakuru ryubaka kandi ryizewe, risigasira ihame ry’ubumwe bw'Abanyarwanda, n’ikoranabuhanga ryimakaza amahoro. Mu butumwa bwe, Umunyamabanga Uhoraho yashimangiye akamaro ko kubungabunga indangagaciro z’umuco nyarwanda zirimo ubumwe, ubupfura n’ubuvandimwe. Kuzirikana indangagaciro bijyana no kwitwararika kuri kirazira mu muco nyarwanda. Ubumwe buzirana n’amacakubiri; ubupfura buzirana no guhemuka; naho kugira ubuvandimwe bikazirana no kwironda, no kuba nyamwigendaho. Yagize ati: “Leta yacu yifuza urubyiruko rufite ubuzima buzira umuze, ruzirana no kwiyandarika, ubwomanzi, gukoresha ibiyobyabwenge, no gukoresha nabi imbuga nkoranyambaga. Imbuga nkoranyambaga zishobora kuba igikoresho gikomeye cy'iterambere, ariko zishobora no kurimbura, nk'uko twabibonye mu mateka yacu ya vuba, ubwo ibinyamakuru byandikaga byakoreshejwe mu gukwirakwiza urwango n'amacakubiri, ari byo byagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.” Yashishikarije urubyiruko gukoresha imbuga nkoranyambaga bahuza abantu, basigasira indangagaciro z’umuco nyarwanda banarwanya imvugo z'urwango. Yabasabye kugira uruhare mu gufata ibyemezo birwanya imyitwarire ishobora kwangiza ejo hazaza habo, harimo gukoresha ibiyobyabwenge, ubusinzi, n’ubwomanzi. Yashoje ashimira abafatanyabikorwa barimo Vision Jeunesse Nouvelle, @Interpeace_Org n’Ikigo cy’Ubusuwisi gishinzwe Iterambere n’Ubufatanye (SDC), kuba barateguye iki gikorwa.
This morning at the @Kigali_Memorial, Permanent Secretary @Emahoro1 addressed a youth gathering organised by @VisionJeunesse2 and its partners under the theme: “Building Resilience Against Hate Speech and Advancing Digital Peacebuilding.” The meeting seeks to strengthen youth leadership, public awareness and multi-stakeholder collaboration in preventing hate speech, misinformation and divisive narratives, while promoting responsible communication, social cohesion and digital peacebuilding. In his message, PS Eric stressed the importance of preserving Rwanda’s cultural values of unity, integrity and togetherness. He said: “Our government wants a healthy youth, away from debauchery and the misuse of social media platforms. Social media can be a powerful tool for progress, but it can also be destructive, as we witnessed in our recent history when traditional media was used to spread hatred and divisive narratives that led to the 1994 Genocide against the Tutsi.” PS Eric encouraged young people to use social media to bridge communities, promote positive values and counter rumours and hate speech. He also called on them to uphold Rwandan values and take the lead in combating behaviours that can undermine their future, including substance abuse and delinquency. He concluded by acknowledging and thanking the partners, particularly Vision Jeunesse Nouvelle, @Interpeace_Org, and the Swiss Agency for Development and Cooperation @SwissDevCoop, for organising the event.
98
115
2,572

108
4,868
This afternoon, Minister @DrDamascene received Prof. Hirut Woldemariam @ProfHirutWM , Associate Director for Education, Research, Capacity Building and Training Programmes at the Global Platform for the South, and Prof. Jean Pierre Karegeye @jpksady, its Executive Director. Discussions focused on potential collaboration in various projects and programmes of mutual interest.
94
126
2,301
Nimutaha, bagenzi banyu batashoboye kuza hano muzagende mubakangurire kugira indangagaciro nk’izo mwigiye hano. Ibyo mwize muzabibasangize, bimakaze ubumwe, gukunda Igihugu, ishyaka, ubupfura, twese duharanire kuba indangamugayo, ba nkore neza bandebereho. - Minisitiri @DrDamascene.
"U Rwanda dushaka ni u Rwanda rwihagije. Hari umugani abakurambere bacaga uvuga ngo "Ak’imuhana kaza imvura ihise." Bivuze ngo iyo utegereje kuzabeshwaho n’inkunga zivuye ahandi, bashobora kubura ibyo baguha cyangwa bakabihagarika. Ni yo mpamvu u Rwanda rwahisemo guharanira kwigira, kwishakamo ibisubizo, kandi birashoboka. Abo dutegerezaho izo nkunga na bo baba bavanye ibyo baduha mu bushobozi bwabo, natwe tugomba kugera kuri uwo musaruro." - Ubutumwa bwa Minisitiri @DrDamascene mu mahugurwa y’abagenerwabikorwa ba Mastercard Foundation bo muri @Uni_Rwanda, abera mu Kigo cy'Ubutore cya Nkumba mu Karere ka @BureraDistrict.
1
77
80
1,558
Mugomba guharanira kuba urubyiruko rutaganya, rutiburira icyizere, kera babyitaga kwifata mapfubyi. Ntimukwiye kuba abantu bavuga ngo 'biriya njye sinabishobora, sinabigeraho, bariya baraturenze, aho bageze ntitwahagera.' Iyo ufite iyo myumvire yo kuganya no kwitesha agaciro kaba kabaye, cya cyerekezo cyo KWIGIRA kiba kitagishoboka. Nimwigirire icyizere, mwumve ko ibintu byose bishoboka, kandi ko bishoboka abantu bafatanyije. - Minisitiri @DrDamascene.
"U Rwanda dushaka ni u Rwanda rwihagije. Hari umugani abakurambere bacaga uvuga ngo "Ak’imuhana kaza imvura ihise." Bivuze ngo iyo utegereje kuzabeshwaho n’inkunga zivuye ahandi, bashobora kubura ibyo baguha cyangwa bakabihagarika. Ni yo mpamvu u Rwanda rwahisemo guharanira kwigira, kwishakamo ibisubizo, kandi birashoboka. Abo dutegerezaho izo nkunga na bo baba bavanye ibyo baduha mu bushobozi bwabo, natwe tugomba kugera kuri uwo musaruro." - Ubutumwa bwa Minisitiri @DrDamascene mu mahugurwa y’abagenerwabikorwa ba Mastercard Foundation bo muri @Uni_Rwanda, abera mu Kigo cy'Ubutore cya Nkumba mu Karere ka @BureraDistrict.
2
77
78
1,676
Utazi ubwenge ashima ubwe. Ni umugani baca bashaka kuvuga umuntu udashaka kwiga ngo avane ibyiza ku bandi akumva yihagije. Aho muziga hose muzaharanire kureba icyo mwakwigira ku bandi cyiza, abazajya mu mahanga muzakopereyo ibyiza bibafashe, mwigire no kuri bagenzi banyu, ntimuzumve ko mwihagije, abantu bose bagirwa n’abandi. - Minisitiri @DrDamascene.
"U Rwanda dushaka ni u Rwanda rwihagije. Hari umugani abakurambere bacaga uvuga ngo "Ak’imuhana kaza imvura ihise." Bivuze ngo iyo utegereje kuzabeshwaho n’inkunga zivuye ahandi, bashobora kubura ibyo baguha cyangwa bakabihagarika. Ni yo mpamvu u Rwanda rwahisemo guharanira kwigira, kwishakamo ibisubizo, kandi birashoboka. Abo dutegerezaho izo nkunga na bo baba bavanye ibyo baduha mu bushobozi bwabo, natwe tugomba kugera kuri uwo musaruro." - Ubutumwa bwa Minisitiri @DrDamascene mu mahugurwa y’abagenerwabikorwa ba Mastercard Foundation bo muri @Uni_Rwanda, abera mu Kigo cy'Ubutore cya Nkumba mu Karere ka @BureraDistrict.
2
65
67
1,443

5,324
"Dufite inshingano yo gukomeza kwandika amateka yacu, dushingiye ku bimenyetso bifatika n'ubuhamya. Dukomeze gusobanurira abakiri bato urugendo u Rwanda rwanyuzemo kugeza uyu munsi, mu rwego rwo kubaka ubumwe n'ubudaheranwa bw'Abanyarwanda, aho ubu buri wese yishimira ubuyobozi dufite bushyira umuturage ku isonga". - @DjamaliHabimana, Umukozi ushinzwe ubushakashatsi muri MINUBUMWE avuga ku gitabo cya @JudenceK.
📚 TUGANIRE KU GITABO Nimuze tuganire n’umwanditsi KAYITESI Judence ku gitabo cye yise “GUHARANIRA UBUMWE” ✍️ 📍 Ni ku Rwibutso rwa Gisozi 🗓️ Tariki ya 3 Nzeri 2026 ⏰ Guhera saa kumi n'igice (16h30).
4
84
86
2,891
"Ndashimira MINUBUMWE ikomeje kudushishikariza kwandika amateka yacu, amateka y'ukuri, ikanaduha umwanya nk'uyu wo kuganira ku bumwe n'ubudaheranwa bw'Abanyarwanda. Nifashishije iki gitabo, ndashishikariza ababyeyi kuganiriza abana amateka y'u Rwanda, ndetse n'inyigisho zibubaka bakabarinda izibasenya." - @JudenceK atuganirira ku gitabo cye.
📚 TUGANIRE KU GITABO Nimuze tuganire n’umwanditsi KAYITESI Judence ku gitabo cye yise “GUHARANIRA UBUMWE” ✍️ 📍 Ni ku Rwibutso rwa Gisozi 🗓️ Tariki ya 3 Nzeri 2026 ⏰ Guhera saa kumi n'igice (16h30).
1
70
76
2,189
7/7 Yashoje ashima ubuyobozi bwiza bw'u Rwanda bwashyizeho gahunda zitandukanye zo komora ibikomere, gufasha Abanyarwanda kubana neza no kwiteza imbere, n’ubufatanye bw'abafatanyabikorwa n’inzego zitandukanye muri izi gahunda.
43
39
321
6/ Kubwiza ukuri imiryango yabo n'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kuko aribyo bizababohora; 📌Gusobanukirwa impinduka zabaye mu Gihugu mu rwego rw'imyumvire, imibanire n'iterambere, ndetse n'impinduka zabaye mu miryango yabo bityo bakitegura kuzakira no kubana na zo.
1
38
36
271
5/ Gusobanukirwa indangagaciro n'umuco nyarwanda zizabafasha kubana neza n'abandi bagize umuryango nyarwanda; 📌Gusobanukirwa akamaro ko gusaba imbabazi no kugira uruhare mu mibanire myiza n'abo bakoreye ibyaha;
1
44
44
269
4/ Gutekereza ku ruhare bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi n'umukoro bafite mu kuzabana neza n'abo bazasanga harimo imiryango yabo n'abo bakoreye ibyaha; 📌Kongera kumva ko bafite agaciro n'uruhare mu kubaka Igihugu no gusigasira Ubumwe n'Ubudaheranwa bw'Abanyarwanda;
1
39
37
231
2/Aya mahugurwa azamara iminsi 24, yateguwe ku bufatanye n'Urwego rw’u Rwanda Rushinzwe Igorora (RCS) mu rwego rwo gufasha abagororwa kongera kuba Abanyarwanda bakunda Igihugu cyabo, basigasira #Ubumwe n’#Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.
1
50
51
694
Uyu munsi, mu Igororero rya @Nyamagabe, habereye igikorwa cyo gutangiza amahugurwa y'abagororwa b'abagore bagera kuri 78 bavuye mu magororero atandukanye, bahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi basigaje igihe gito ngo barangize ibihano bahawe.
2
85
87
2,071
Uyu munsi hasojwe Itorero #ImbutoZitoshye icyiciro cya 3 ryaberaga mu Kigo cy'Ubutore cya Nkumba, ryitabiriwe n'abanyeshuri basoje amashuri yisumbuye binyuze mu mushinga #EdifiedGeneration w'Umuryango @Imbuto, n' urundi rubyiruko rukorana na Imbuto Foundation. 1/3
1
83
91
1,924
Uyu munsi, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba @PudenceR yatangije ku mugaragaro Itorero Intagamburuzwa icyiciro cya 6, ryitabiriwe n'abanyeshuri bashya bo mu Ishuri Rikuru rya @RICA_Rwanda riherereye mu Karere ka @BugeseraDistr. 1/5
1
79
89
4,062
📚 TUGANIRE KU GITABO Nimuze tuganire n’umwanditsi KAYITESI Judence ku gitabo cye yise “GUHARANIRA UBUMWE” ✍️ 📍 Ni ku Rwibutso rwa Gisozi 🗓️ Tariki ya 3 Nzeri 2026 ⏰ Guhera saa kumi n'igice (16h30).
2
95
114
8,179
"Rubyiruko, Mbuto Zitoshye, Itorero mwajemo uyu munsi murifate nka bumwe mu buryo bwo guhuza ubuhanga n’ubumenyi mwakuye mu ishuri, umuco nyarwanda n’icyerekezo cy’Igihugu bityo bibafashe kugera ku byiza umuryango n’Igihugu bibifuzaho hagamijwe kubaka u Rwanda twifuza." - Hon. KAYUMBA UWERA Marie Alice Umuyobozi ushinzwe Ubumwe n'Ubudaheranwa | MINUBUMWE.
Replying to @Imbuto @RwandaNorth
Imbuto Zitoshye tubatezeho byinshi! Hon. Kayumba Uwera Marie Alice Umuyobozi ushinzwe Ubumwe n’ Ubudaheranwa muri @Unity_MemoryRw yahaye ikaze Intore zitabiriye icyiciro cya 3 cy’ Itorero #ImbutoZitoshye abibutsa ko ari inshingano guharanira kubaka u Rwanda n’ Abanyarwanda, ndetse anatanga ikiganiro k’ uruhare rw’ Itorero mu kubaka umunyarwanda n’ iterambere ry’ igihugu. #EdifiedGeneration
106
126
3,164
Ikintu nakunze cyane mu Itorero #Indangamirwa16 ni ikinyabupfura kiri hejuru ndetse no gukorera ku gihe. Ikindi kintu cyanshimishije ni ukuntu abatoza batwitayeho bakatuba hafi, waba urwaye ukabona imiti ku gihe. - Umutoniwase Ghislaine.
1
90
101
2,690
Nishimira kuba naragize amahirwe yo kwitabira Itorero #Indangamirwa16 kuko ryantoje umuco nyarwanda n’uburere bukwiye Umunyarwanda w’ejo heza. Gukora neza kandi ku gihe sinzabitezukaho. - Nshuti Niyomugabo Djihadi.
1
88
92
1,944
From morning runs to history, music and dance, Arielle Irebe reflects on Itorero #Indangamirwa16 as a journey of discipline, learning and pride in being Rwandan. 🇷🇼 A beautiful experience. A deeper sense of identity.
2
84
101
2,276
Ariella Mugeni Christella leaves Itorero #Indangamirwa16 with a clear conviction: determination must become a way of life if we are to build the Rwanda we dream of. Our dream. Our responsibility. Our Rwanda. 🇷🇼
1
76
93
2,346
Education is the foundation of lasting peace. For Phocas Nkwaya Mucyo, Itorero #Indangamirwa16 reinforced a powerful lesson: building peace starts with educating the next generation. The future begins with what we teach today.
3
90
100
1,965
For Shayna Isaro Maura, Itorero #Indangamirwa16 reinforced the value of discipline and deepened her appreciation for those who dedicate themselves to safeguarding Rwanda’s peace, security and national aspirations. A mindset she carries forward. 🇷🇼
2
93
108
2,280
For Pacifique Tuyizere, Itorero #Indangamirwa16 gave him a deeper understanding of Ndi Umunyarwanda and the collective responsibility of youth to stand together against divisionism. 🇷🇼 The lesson continues beyond Itorero.
1
83
90
1,746
From 10 push-ups to 55, but the biggest transformation goes beyond physical strength. 💪🏽 For Cedra Ruberwa, Itorero #Indangamirwa16 has strengthened not only his body, but also his mind, morals and character. Building strength. Shaping character. Strengthening the nation.🇷🇼
2
97
114
2,722
“Twarahiriye kuzarinda uru Rwanda, uzarutera azahagwa. Intore z’Indangamirwa zabigize umuhigo. Zarwimanye rwose.” - @DrDamascene 📹: @rbarwanda
4
103
156
3,678
Mu ijambo rye, Minisitiri @DrDamascene yashimiye urubyiruko rwitabiriye iri Torero, ababyeyi babo babemereye kuryitabira ndetse n’abantu bose bagize uruhare mu gutuma rigenda neza. Yashimiye ababahaye ibiganiro n’amasomo ku ngingo zitandukanye zireba ubuzima bw’Igihugu, ubumenyi bw’ibanze bwa gisirikare, ingendo-shuri bakoreye ahantu hatandukanye hagaragaza amateka y’u Rwanda, kuko byabafashije kurushaho kugira imyumvire myiza yo kwihesha agaciro, kwiteza imbere, kwigira no kwitangira Igihugu. Yasoje abifuriza kuba Imbangukirabigwi, Inyangagusumbwa, Indashyikirwa n’Indatsimburwa, Abadasumbwa n’Abadasumbanya, Inyamamare n’Inyangagusumbwa, Rudahangarwa na Rugwizakurinda, Rwizihirakubarusha na Rwizihirwahakomeye. #Indangamirwa16
Uyu munsi harasozwa Itorero #Indangamirwa16 rimaze iminsi 40 ribera muri CTC-Gabiro mu Karere ka @GatsiboDistrict, kuva ku wa 1 Nyakanga 2026. Urubyiruko rwaryitabiriye bahawe inyigisho zitandukanye zigamije kububakamo indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda no kurangwa n’umuco w’Ubutore; kuba Intagamburuzwa mu bibazo bahura na byo mu buzima; kuba abaranga b’u Rwanda barushakira imbuto n’amaboko hirya no hino; no gusobanukirwa amateka y’u Rwanda, icyerekezo cy’Igihugu, kungurana ibitekerezo bigamije kumva uruhare rwabo mu iterambere ry’igihugu no kurinda ibyagezweho. Muri bo harimo abiga cyangwa ababa mu mahanga, abasoje amashuri yisumbuye mu mashuri mpuzamahanga yo mu Rwanda, ababaye indashyikirwa ku Rugerero rw'Inkomezabigwi icyiciro cya 13 n'abanyeshuri bo mu mashuri makuru na kaminuza. Igikorwa cyo gusoza Itorero #Indangamirwa16 turagikurikira hano: piped.video/live/l4RH5N-W4ws…
2
118
161
3,755

137
235
15,261
🎥Participants of Itorero #Indangamirwa16, together with their leaders, came together for a joyful Umuganura, celebrating Rwanda’s harvest, unity and spirit of self-reliance. 🌾🇷🇼 Then @Ishkevin_, @RutiJoel and @_K_Shot took the stage and got everyone on their feet!
2
125
178
5,959
Ibyishimo byari byose ubwo Intore ziri mu Itorero #Indangamirwa16 hamwe n’abayobozi batandukanye, bizihizaga Umuganura bishimira umusaruro Abanyarwanda bejeje, nka kimwe mu biranga ubumwe bw’Abanyarwanda n’ishingiro ryo kwigira. Nyuma yo gusangira amafunguro atandukanye no kuganira ku kamaro k’Umuganura, abahanzi Ish Kevin, Ruti Joel na Kenny K-Shot basusurukije abitabiriye ibi birori barabyina biratinda. Andi mafoto: flickr.com/photos/minubumwe/…
1
106
146
4,588
"Umuco wacu nituwuhungure ibiwica, tuwinjizemo ibiwutera gukura ugana hejuru, tuwinjizemo ibituma ugomba guhora ari nta makemwa. Nitwiyubahe twirinde kwigira ubusa, kwigira bashenzi, n’impfabusa. Nguwo Umunyarwanda u Rwanda rwifuza. Ngicyo igisobanuro nyacyo cy’Umuganura." - @DrDamascene #Umuganura2026
Mu ijambo yagejeje ku Banyarwanda bishimira umunsi mukuru w' #Umuganura2026, @DrDamascene yabibukije indangagaciro zikwiye kuranga Abanyarwanda na kirazira zazo bikwiye kubabera ingengabitekerezo nziza isimbura ingengabitekerezo mbi y’ubwomanzi, ubusinzi, n’izindi ngeso mbi: 📌Ubumwe bw’Abanyarwanda buzirana n’amacakubiri, ivangura n’urwango. 📌Ubupfura buzirana n’ubuhemu, n’ubutindi. 📌Ubwangamugayo buzirana n’ubuhemu, kwiyandarika, n’ubusambo. 📌Ishyaka, ubutwari, umurava, umurimo, ubwitange ubudacogora, ubugabo, no kwigira bizirana n’ubugwari, ububwa, ubunebwe, kwiheba, kwiburira icyizere, kwikunda, no kugira ubwoba. 📌Ubuvandimwe, ubusabane, n’ubuntu bizirana n'ubusambo. 📌Ubugwaneza, ubwizerane, ubucuti bizirana n’inda nini, ubusambo, ubugugu, uburiganya, agasuzuguro, n'umurengwe. Minisitiri yashimangiye ko izi ndangagaciro zigomba kudufasha kunesha ibyonnyi byugarije umuryango nyarwanda tugatsinda ingengabitekerezo y’ubusinzi, y’ibiyobyabwenge, yo kwiyandarika, y’uburaya, yo gukora inzoga z’uburozi zidafite ubuziranenge zica ubuzima, zigacuruzwa zitemewe.
2
78
81
1,998
« Mu muganura, dusangira ibyo twejeje ariko tunazirikana inzira n’uburyo twakoresheje ngo tubigereho. Twakoresheje ubumenyi n’ubuhanga, dukoresha ifumbire, gukora, guhinga, twiyuha icyuya, duhangana n’ibibazo. Gukorera hamwe, kudacika intege, kwihangana, kwitanga, n’andi mahame mbonezamurimo. Niyo twashyize imbere, dushyira imbere ingengamyitwarire yatumye umusaruro mwiza ugerwaho. » - @DrDamascene
2
87
94
1,627