Aka kanya mu cyumba cy'inama cy'Akarere ka Gasabo, hari kubera inama nyunguranabitekerezo ku iterambere ry'ubworozi mu Karere ka Nyagatare. Iyi nama ihurije hamwe Ubuyobozi bw'Akarere ka Nyagatare, aborozi bororera mu Karere ka Nyagatare ariko batuye i Kigali ndetse n'urubyiruko ruba mu mujyi wa Kigali ariko ruvuka mu Karere ka Nyagatare.
Atangiza iyi nama, Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare, KAKOOZA Henry yagaragarije abayitabiriye intambwe imaze guterwa mu iterambere ry'ubworozi, aho yasabye urubyiruko n'aborozi basanzwe bororera mu Karere, kubyaza umusaruro amahirwe ashingiye ku bworozi ahari, hagamijwe kongera umusaruro ukomoka ku bworozi.
Yakomeje agaragaza ko hari ibirigukorwa bizorohereza aborozi kugeza amazi mu nzuri no mu ngo. Ibi bizagirwamo uruhare n'ibikorwaremezo bitandukanye, muri byo harimo umushinga w'urugomero rwa Muvumba.
Yasabye kandi aborozi kugira uruhare mu guhindura imyumvire bagakora ubworozi bujyanye n'igihe, bwiza kandi butanga umusaruro.