This is a platform for accessing public services in Rwanda. Need help? Call us at 9099, WhatsApp at 0792222220, @IremboSupport or email support@irembo.com

Rwanda
Muri iki Cyumweru cyahariwe kwizihiza kwita ku bakiriya, turashimira abaharanira ko buri mukiriya utugana yakirwa neza, agategwa amatwi kandi agahabwa igisubizo gikwiye. Kuri twe, kwita ku bakiriya ntibigarukira kuri iki cyumweru gusa, ni isezerano rya buri munsi. #GoingTheExtraMile
1
6
879
Kumenya aho uhera, ibyo usabwa no kugira ugufasha bituma kubona serivisi birushaho koroha. Amahugurwa duha aba ajenti bashya b’Irembo abaha ubumenyi bwo kwakira ababagana kinyamwuga no kubafasha gusaba serivisi ku rubuga irembo.gov.rw mu buryo bworoshye.
2
8
1,565
Serivisi nziza ni intego dusangiye. 🤝🏼 Muri iki cyumweru cyahariwe kwizihiza kwita ku bakiriya, turashimira ikipe yacu n’abafatanyabikorwa bacu, ku bwitange bagaragaza buri munsi mu kwita ku bo dukorera. Twabasuye kugira ngo tubashimire umurava wabo n’agaciro ubufatanye bwacu bufite. Dufatanyije n’abafatanyabikorwa bacu, dukomeza guharanira ko buri muturage abona serivisi zimufasha, mu buryo bworoshye kandi bunoze.
1
8
2,820
Amahugurwa si ugusangira amakuru gusa; ni n’umwanya wo kurebera hamwe uko serivisi zarushaho gutangwa neza no gufasha abatanga serivisi kunguka ubumenyi ngiro bubafasha kunoza imikorere. Dukomeje kubongerera ubushobozi bwo gukoresha ikoranabuhanga mu koroshya akazi no kunoza serivisi. Ni ko twubaka impinduka zirambye mu mikorere no mu buryo serivisi zitangwa. @Unity_MemoryRw
2
10
1,432
Buri muturage akwiye kubona serivisi za Leta mu buryo bworoshye kandi bunoze, yaba azisabira anyuze ku rubuga IremboGov cyangwa afashwa n’umu ajenti w’Irembo. Ni yo mpamvu duhugura aba ajenti b’Irembo n’ababahagarariye mu buryo buhoraho. Aya mahugurwa agamije kubongerera ubumenyi n’ubushobozi bwo gufasha abaturage gusaba serivisi, gusobanukirwa ibisabwa no kubayobora muri buri ntambwe.
1
4
13
1,936
Gana urubuga irembo.gov.rw, ujye muri serivisi z’Ubuhinzi n’Ubworozi, uhitemo “Ibaruwa yo Gusonerwa TVA.” Iyi serivisi itunganywa mu minsi itatu kandi isaba imigereka ibiri ari yo: 1. Inyemezabuguzi z’ibicuruzwa byinjijwe mu gihugu 2. Icyemezo cy’iyandikwa ry’usaba, nk’icyemezo cya RDB cyangwa icyemezo cy’iyandikwa rya sosiyete mu Rwanda. Kanda hano umenye uko wasaba iyi serivisi intambwe ku yindi: support.irembo.gov.rw/is/sup…
🚨NOTICE TO ALL IMPORTERS OF AGRICULTURAL AND ANIMAL RESOURCES PRODUCTS🚨
2,257
Mu gihe uri gusaba serivisi z’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS) ku rubuga irembo.gov.rw, ukaba ukeneye ubufasha, dore uburyo wakwifashisha. Kanda hano umenye uko wasaba izi serivisi intambwe ku yindi:  support.new.irembo.gov.rw/is…
1
1
1,467
Iyo imitangire ya serivisi inoze, bigirira akamaro abazisaba n’abazitanga. Ni muri urwo rwego, twamaranye iminsi 5 n’abatanga serivisi za RIB ku rubuga IremboGov, turebera hamwe imbogamizi zikunze kugaragara mugusaba no gutanga izi serivisi, tunashakira hamwe ibisubizo byafasha kurushaho kunoza imitangire ya serivisi. Ibi bizafasha abatunganya serivisi kuzitanga mu buryo bunoze, ndetse n’abazisaba bakazibona mu buryo bwihuse.
13
2,496
IremboGov retweeted
What happens when AI speaks your language? As AI becomes part of more everyday experiences, the languages it can understand and respond to will shape who gets to benefit from it. Earlier this week, Irembo joined a five-year commitment to help strengthen the foundations for AI that works across more languages and contexts, with opportunities to explore what this can mean for Rwanda and access to public services. Learn more about the commitment: gatesfoundation.org/ideas/pr…
1
2
7
1,047
Ubufasha bwiza butangirira ku babutanga. Ni yo mpamvu duhugura bagenzi bacu bashinzwe gutanga ubufasha, tukabaha ubumenyi n’ubushobozi bibafasha guha abakoresha serivisi zisabirwa ku rubuga IremboGov ubufasha bwihuse, busobanutse kandi bunoze. ————————— Good support starts with the people who provide it. That’s why we train our Call Center colleagues, equipping them with the skills and knowledge to provide fast, clear, and effective support to users accessing services through the IremboGov platform.
2
8
4,197
IremboGov retweeted
Bantu mutarafotorwa, twongereye iminsi yo gufotorwa 📸 Nimwihutire kugera kuri PSF Gikondo, ahabera Expo, kugira ngo mufotore amakuru yanyu. 📅 Ni ukugera taliki ya 04/10/2026 ⏰ Kuva saa tatu za mu gitondo kugeza saa kumi n’imwe z’umugoroba. Ntimucikwe.
9
15
64
11,013
IremboAI yongerewe ubushobozi kugira ngo irusheho kubafasha ku rubuga IremboGov. Ubu ushobora kuyibaza aho dosiye yawe igeze, amanota y’ikizamini cyo gutwara ibinyabiziga, uko wakwishyura konterevasiyo, Mituweli na fagitire ya serivisi wasabye mu gihe utarishyura, ndetse n’intambwe zo gusaba serivisi. Koresha IremboAI mu gihe uri ku rubuga irembo.gov.rw, hanyuma utubwire uko wayibonye n’ibyo twakomeza kunoza.
1
1
16
5,205
IremboGov retweeted
🌐 A domain name and a website are not the same thing! Confused about the difference? You’re not alone. Watch the video to learn more. #RwandaOnline #DigitalRwanda
1
13
29
1,669
Mu gihe witegura ku dusanga i Gikondo mu gikorwa cyo gufotorwa no gufatwa ibipimo ndangamiterere kugira ngo uzahabwe Indangamuntu Koranabuhanga, dore ibyo ugomba gutegura mbere yo kwemeza imyirondoro yawe cyangwa iy'abo wishingiye unyuze ku rubuga irembo.gov.rw. #eNdangamuntu
1
1
5
3,067
Dore aho wadusanga i Gikondo ahaberega expo mu gihe uje muri gahunda yo Kwemeza Imyirondoro no gufotorwa kugira ngo uzahabwe Indangamuntu Koranabuhanga. #eNdangamuntu
3
4
15
3,109
Ntukwiye kuvunika igihe ukeneye gusaba zimwe muri izi serivisi zitangwa na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) kuko ziboneka ku rubuga IremboGov. Sura irembo.gov.rw urebe serivisi ukeneye, usome neza ibisabwa, maze utangire ubusabe bwawe.
5
2,826
Inkuru nziza: Niba Expo yararangiye utaremeza imyirondoro yawe kugira ngo uzabone Indangamuntu Koranabuhanga, wihangayika. Gahunda iracyakomeje; dusange i Gikondo ahaberaga expo aho turi kumwe na @NidaRwanda, ufotorwe unafatwe ibipimo ndangamitere. #endangamuntu
2
1
15
4,614
IremboGov retweeted
Turamenyesha abaturage bose ko kwiyandikisha no kwifotoza ku Ndangamuntu byaberaga ku biro by’Akarere ka Gasabo byimuriwe i Gikondo, ahabera imurikagurisha (Expo Grounds). 📅 Kuva ku wa 24 Kanama kugeza ku wa 6 Nzeri 2026 📍 Gikondo Expo Grounds Turabasaba gukomeza kwitabira
19
11
57
11,465
Ku bufatanye n’Urwego rw'u Rwanda rushinzwe Igorora, ubu ushobora gusaba serivisi 3 nshya unyuze ku rubuga irembo.gov.rw. Izi serivisi zigamije korohereza abazisaba kuzibona mu buryo bwihuse kandi bworoshye, bitabaye ngombwa ko bahamagara cyangwa bajya ku igororero kugira ngo batange ubusabe. Kanda hano usobanukirwe uko wazisaba intambwe ku yindi: support.new.irembo.gov.rw/is…
2
3
12
2,866