Iki si cyo kiganiro dukeneye hagati yacu nk’Abanyarwanda. Turi abantu bamwe dusangiye ururimi, umuco n’amateka. Kutumvikana muri politiki ntibigomba na rimwe kuba urwitwazo rwo kwita undi Munyarwanda amazina, kumushyira mu byiciro, kumutuka cyangwa kumutesha agaciro nk’umuntu.
Reka mbivuge neza:
@PatrickRugaba
ni Umunyarwanda nkanjye. Ibitekerezo bye bya politiki, aho ahagaze cyangwa ibyo anenga ni ibye, kandi nta cyo bindebaho. Si ndi umunyapolitiki cyangwa umusesenguzi wa politiki. Yampaye umwanya wo kuvuga, ambaza ibibazo, aranyumva mu bwubahane, kandi nta murongo wa politiki yigeze ansunikiraho, muri icyo kiganiro.
Umuntu wese wahitamo gusobanura cyangwa gukoresha inkuru yanjye ku nyungu ze za politiki, yaba abikora kugiti cye. Ibyambayeho, ibibazo nanyuzemo n’amagambo yanjye ntibigomba na rimwe gukoreshwa nk’intwaro yo kurwanya leta, abatavuga rumwe na yo, abantu ku giti cyabo cyangwa undi uwo ari we wese.
Tugomba kwiga gutandukanya aho umuntu ahagaze muri politiki n’agaciro ke nk’umuntu. Ntugomba kwemera ibitekerezo by’umuntu kugira ngo umwubahe. Kutumvikana bisaba gutekereza neza, gukura mu mitekerereze no kumenya kunenga igitekerezo utibasiye umuntu.
Ndi Umunyarwanda mbere ya byose. Nzakomeza kubona abandi Banyarwanda nk’abavandimwe banjye, aho baba bahagaze hose muri politiki. Igihugu nticyubakwa n’ibitutsi, urwango no gucamo abantu ibice. Cyubakwa n’ibiganiro byubashye, kubazwa inshingano no kumenya kutumvikana tutamburana ubumuntu.
@RGisanintwari @CharityKeza
This is not the kind of conversation we need among ourselves as Rwandans. We are one people who share a language, culture and history. Political disagreement should never become an excuse to label, insult, categorize or dehumanize another Rwandan.
Let me make my position clear: Patrick Rugaba is a Rwandan, just as I am. His political views, affiliations or criticisms are his own and are none of my business. I am not a politician or political critic. He gave me an opportunity to speak, asked me questions, listened respectfully, and did not impose a political agenda on our conversation.
Whoever chooses to interpret or use my story for their own political agenda does so without my permission. My experiences, struggles and statements should never be weaponized against the government, political opponents, individuals or anyone else.
We must learn to separate a person’s political position from their humanity. You do not have to agree with someone to respect them. Disagreement requires critical thinking, maturity and the ability to challenge ideas without attacking people.
I am Rwandan first. I will continue to see fellow Rwandans as my brothers and sisters regardless of where they stand politically. You do not build a nation through insults, hostility and division. You build it through respectful dialogue, accountability and the ability to disagree without dehumanizing one another.